Ladda ner PDF
Tillbaka till listan med berättelser

Gushakana n’umusaza

Skriven av Aranya

Illustrerad av Sunniva Høiby-Øiset

Översatt av Abisange Iragena Sandrine

Uppläst av Nkulikimfura Olivier

Språk rwanda

Nivå Nivå 5

Läs hela berättelsen

Reading speed

Automatisk avspälning


Nibwiraga ko abagabo bo muri Noruveje ari bo ba mbere ku isi, ariko si ko biri. Mbere y’uko mpura n’uwabaye umugabo wanjye, nakoraga mu ruganda muri Bangkok, we atuye muri Pattaya. Twahuriye kuri Interineti duhita dutangira gukundana.


Nyuma y’igihe twemeranyije kubana. Umuryango wanjye urakennye, ku bw’ibyo, kugira umugabo w’umuzungu uzita ku muryango wanjye ni imwe mu mpamvu zatumye mbana na we.


Twimukiye muri Noruveje mpita njya mu ishuri kwiga ikinoruveje. Byari ibihe bigoye. Kubera ko nta perimi nari mfite, umugabo wanjye yantwaraga ku ishuri, akantegereza akanangarura. Harimo urugendo rw’isaha imwe mu kugenda gusa. Nyuma y’igihe twimukiye hafi yaho, ariko yahisemo gukomeza kujya anjyana ku ishuri. Ntiyashakaga ko ngenda njyenyine.


Kuva naza muri Noruveje sinigeze ntunga ifaranga. Rimwe umugabo wanjye yampaye amafaranga yo kurya, ariko kubera ko ari two nari mbonye, naratubitse. Ku ishuri, inshuti zanjye zifuza kumfasha kubona akazi, ariko umugabo wanjye ntabishaka. Yumva ko ngo gukora amasuku ari akazi katankwiriye.


Ahubwo yampaye akandi kazi ko kubaka igaraje. Kubera ko we yari bosi, ni njye wakoraga buri kimwe. Ntiyakoraga byinshi kuko yari arwaye. Ku mafaranga yakuye mu kubaka igaraje ntiyampayeho na make.


Umunsi umwe, yambwiye ko ngo irungu rimwica iyo yasigaye mu rugo wenyine, maze afata umwanzuro ko tugomba gucirira imbwa. Njye nta mbwa nashakaga kuko navaga ku ishuri naniwe kandi nabaga mfite imikoro. Yavuze ko ari we uzajya atembereza imbwa buri munsi, ariko nyuma y’ibyo akaba ari njye nyitaho na we nkamwitaho.


Sinzi ibyo igihe kizaza gihishe. Gahunda mfite ni uguhindura ikigo, ariko umugabo wanjye ntabishaka. Ari guteganya kwimukira ahandi kugira ngo ananize. Nzabyanga, ariko sinzi uko nzabigenza. Kuba mu mahanga ubana n’umugabo w’umusaza ntibyoroshye nk’uko nabitekerezaga.


Skriven av: Aranya
Illustrerad av: Sunniva Høiby-Øiset
Översatt av: Abisange Iragena Sandrine
Uppläst av: Nkulikimfura Olivier
Språk: rwanda
Nivå: Nivå 5
Creative Commons Licens
Detta verk är licensierat under en Creative Commons Erkännande 4.0 Internationell Licens.
Valmöjligheter
Tillbaka till listan med berättelser Ladda ner PDF