Yulia, umugabo we n’umukobwa wabo muto bari batuye mu gace gato, gatuje k’icyaro muri Ukraine. Yulia yakundaga gukangurwa n’utunyoni turirimba buri gitondo. Ntabwo yigeze atekereza ko yatura kure y’umuryango we, cyangwa ngo abeho atumva amajwi y’utunyoni mu gitondo.
Umugabo we yahoraga yitotombera ikibazo cy’ubukene, maze atangira kuba umusinzi. Biyemeje kujya kugerageza amahirwe muri Porutigali. Ahari ho bari kuhabona amafaranga menshi yo kubaka inzu maze umuryango wabo ukazagira ejo heza.
Yulia yatangiye kumenyera ubuzima bushya, maze atangira gukora akazi ko gukora amasuku. Abakoresha be bishimiye cyane uburyo akora akazi ke neza ndetse n’ikinyabupfura yagiraga. Ku rundi ruhande, umugabo we yakomeje kwitwara nabi. Kubera ubusinzi bwe, abakoresha ntibamwizeraga ngo bamuhe akazi.
Umunsi umwe, yatangiye gutonganya Yulia. Ndetse yatangiye kujya amukubita. Intonganya no kurwana byarushijeho gukabya, cyane cyane iyo yabaga yasinze. Yulia yari ahangayikiye ubuzima bwe n’ubw’umwana we, ariko ntiyari azi icyo yakora.
Ubwo Yulia yajyaga mu bitaro yavunitse akaboko, bamubwiye ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari ikibazo gikomeye muri Porutigali. Banamubwiye kandi ko ari icyaha, akaba agomba kubibwira polisi.
Yulia yari arambiwe kandi ntiyashakaga ko umukobwa we akurira mu rugo ruhoramo urugomo. Yulia yasobanukiwe ko ibimenyetso by’ihohoterwa byahoze bihari n’ubwo byagaragaraga mu buryo butandukanye.
Yulia yagiye mu kigo cyita ku bagore bahohotewe, aho yongeye kumva atekanye nyuma y’igihe kinini. Ntabwo yari aherutse kwiyumva atyo ubwo yajyaga akangurwa n’amajwi y’utunyoni mu gitondo.