Ladda ner PDF
Tillbaka till listan med berättelser

Kwimukira muri Noruveje

Skriven av Aamiina

Illustrerad av Julie Cornelia van Walsum

Översatt av Abisange Iragena Sandrine

Uppläst av Nkulikimfura Olivier

Språk rwanda

Nivå Nivå 5

Läs hela berättelsen

Reading speed

Automatisk avspälning


Njye na basaza banjye babiri twaje muri Noruveje mu Ukuboza 2016. Twambaye imyenda idashyuha kuko twumvaga ko hazaba hashyushye nko muri Somalia. Ariko, tukigera ku kibuga cy’indege, twasanze hari kugwa urubura. Twari dukonje n’ikirere gikonje cyane. N’ubwo twari twazanye amavalisi, yari yuzuye imyenda yo mu gihe cy’ubushyuhe gusa.


N’ubwo hari hakonje, nari nishimiye kwimikira muri Noruveje. Nari ngiye kongera guhura na Mama twaherukanaga mu myaka itandatu yari ishize. Mama n’inshuti ze ebyiri baje kutureba. Tukimubona, twarize amarira y’ibyishimo. Twerekeje mu mujyi muto Mama atuyemo.


Umunsi wa mbere mu mujyi Mama atuyemo wari utangaje. Hari hakonje kandi huzuye urubura, nta byinshi byo kureba bihari. Nta muntu n’umwe wari uri mu muhanda. Abantu benshi twahuye, bari bakonje kandi badafite urugwiro. Muri Somalia ahantu hose habaga huzuye abantu. Ni yo mpamvu nabonaga ibintu byose ari bishya hano. Mama n’inshuti ze baduhaye impano, ubundi atujyana kugura imyenda yo kwifubika.


Nyuma y’ibiruhuko bya Noheli, nagiye kwiga ikinoruveje mu ishuri ry’abakuze. Nahize imyaka ibiri mbere yo kujya mu ishuri risanzwe. Ubu ndi mu mwaka wa nyuma kandi nungutse inshuti nyinshi. Ndi umuntu usabana kandi guhura n’abantu biranshimisha.


Nyuma y’amasomo, njya mu kigo cy’abakorerabushake aho bamfasha gukora imikoro. Muri icyo kigo natangiye no kuhigira kudoda.


Muri Somalia sinigeze njya mu shuri na rimwe, nta n’isomo na rimwe nigeze niga, keretse kwiga Korowani. Sinari nzi gusoma no kwandika. Ubu namenye gusoma no kwandika yaba mu gisomali cyangwa ikinoruveje, kandi nize ibindi bintu byinshi. Kutiga byatumaga numva nta cyo ndi cyo. Ubu numva mfite ubumenyi kandi ndishimye.


Umwaka utaha nzajya mu mashuri yisumbuye kwiga ibyerekeye ubuzima n’iterambere ry’urubyiruko. Mu gihe kizaza nifuza kuzakorana n’urubyiruko. Ubwo nzaba ndangije kwiga, inzozi zanjye ni ukuzabona akazi gahoraho. Nifuza kandi kwiga gutwara ubundi nkabona perimi.


Iyo mba naragumye muri Somalia, ntekereza ko ubu mba narabyaye abana benshi. Iyo mba ndi muri Somalia, ntabwo mba naragiye mbona amahirwe nk’ayo nagize. Numva ari amahirwe kuba ntuye muri Noruveje.


Skriven av: Aamiina
Illustrerad av: Julie Cornelia van Walsum
Översatt av: Abisange Iragena Sandrine
Uppläst av: Nkulikimfura Olivier
Språk: rwanda
Nivå: Nivå 5
Creative Commons Licens
Detta verk är licensierat under en Creative Commons Erkännande 4.0 Internationell Licens.
Valmöjligheter
Tillbaka till listan med berättelser Ladda ner PDF