“Hatangiye gukonja. Turi kuri dogere zingahe?”
“Comincia a fare freddo. Che temperatura c’è?”
“Ni dogere icyenda. Turacyari mu muhindo ariko itumba riri hafi.”
“Nove gradi. È ancora autunno, ma presto sarà inverno.”
“Ntegereje urugaryi ariko nikundira impeshyi, igihe haba hashyushye hanameze neza.”
“Non vedo l’ora che arrivi la primavera, ma preferisco l’estate, quando il tempo è bello e caldo.”
“Njye ubukonje nta kibazo, icyo nanga ni imvura n’umuyaga.”
“Non m’importa del freddo. Ma pioggia e vento non mi piacciono.”
“Reba biriya bicu byijimye. Ejo imvura izagwa. Hazaba harimo n’umuyaga mwinshi. Hashobora kuzabaho umuhengeri.”
“Guarda quelle nuvole scure. Domani pioverà. E ci sarà anche tanto vento. Forse ci sarà un temporale.”
“Oya kandi! Nanga iyo ikirere cyabaye kibi, cyane cyane iyo harimo inkuba n’imirabyo. Ntinya ko inkuba yankubita.”
“Spero di no. Non mi piace il brutto tempo, specialmente i tuoni e i fulmini. Ho paura di essere colpito da un fulmine.”