Edson yavukiye muri Angola, hashize igihe gito igihugu kibonye ubwigenge. Yari umuhungu muremure cyane. Yaramenyekanye cyane kubera uburebure bwe. Abantu bahaga abana intwaro ngo bajye mu gisirikare kurwana, bari bakeneye abasore nka Edson.
Mama we yagize ubwoba ko bashobora kumutwara, maze afata umwanzuro wo kumwohereza kubana na nyirasenge muri Porutigali. Yatekerezaga ko ari ho azaba atekanye.
Edson akihagera byari bigoye kubera ko yakumburaga ikirere gishyushe, ibiryo by’iwabo, ndetse agakumbura cyane urukundo rwa mama we.
Byaramugoye gukurikirana amasomo no kuganira na bagenzi be kubera ko atari azi igiporutigali neza. Yatangiye kwibaza niba kuza muri Porutigali wari umwanzuro mwiza.
Umunsi umwe, mwalimu yabonye ukuntu akina basiketi neza. Yagiye mu ikipe ya basiketi maze aba umukinnyi mwiza cyane. Yamamaye mu kigo hose maze yunguka inshuti. Yarushijeho no kwigirira icyizere.
Aho amariye gukura, ubu Edson atoza abana b’impunzi ndetse n’abandi bari mu kaga ko guhezwa muri sosiyete. Kera uburebure bwe bwamushyize mu kaga ko gushyirwa mu gisirikare akiri umwana, none ubu butuma agira imbaraga agafasha abandi kumva batekanye.