Nitwa Malik, nkaba mfite imyaka 39. Navukiye muri Afuganisitani. Idini ryanjye ritandukanye n’iryo abanyafuganisitani benshi barimo.
Abantu duhuje idini bamaze imyaka myinshi batotezwa. Byakomereye umuryango wanjye cyane.
Mu myaka mike ishize, habaye intambara. Natinyaga ko nzicwa. Nasize umuryango wanjye njya gutangira ubuzima bushya i Burayi.
Nakoze urugendo rurerure n’amaguru. Hari ubwo ntabaga mfite ibyo kurya n’aho kurara. Benshi mu bo twajyanye barapfuye.
Amaherezo naje kugera i Burayi. Nahuye n’abantu dukomoka mu gihugu kimwe baramfasha. Sinzi uko nari kubigenza iyo ntabagira.
Natangiye kwiga ururimi ariko byari bigoye. Nari mbizi ko kumenya urwo rurimi byari ngombwa cyane kugira ngo mbone akazi.
Nabanje kwiga ururimi imyaka myinshi. Byari bigoye, ariko nshimishwa no kumenya ibintu bishya.
Ndangije kwiga natangiye akazi. Nabanje gukora muri resitora, nyuma nza kuba umwarimu kubera ko nifuza gufasha abandi.
Nizeye ko umunsi umwe nzasubira muri Afuganisitani. Abantu benshi bariyo bakeneye ubufasha, kandi nifuza kubafasha.