Ladda ner PDF
Tillbaka till listan med berättelser

Kubyara

Skriven av LIDA Norge

Illustrerad av Sara Dorthea Johannesen

Översatt av Abisange Iragena Sandrine

Uppläst av Nkulikimfura Olivier

Språk rwanda

Nivå Nivå 4

Läs hela berättelsen

Reading speed

Automatisk avspälning


Selamawit afite imyaka 29. Umwana we wa mbere yamubyariye muri Eritrea. We n’umuryango we bahagiriye ibihe bitoroshye, bituma biyemeza kujya mu Butaliyani.


Inga yavuye iwabo ari hafi kuzuza imyaka 19. Yagiye muri Noruveje ahabyarira umwana we wa mbere.


Ubwo Selamawit yasamaga inda y’umwana wa kabiri, yibazaga uko bizaba bimeze kubyarira mu kindi gihugu.


Selamawit na Inga bakomoka ahantu hatandukanye. Selamawit yumvaga adahangayitse kubera ko atari ubwa mbere yari agiye kubyara. Inga yaganirije Mama we ibijyanye no kubyara.


Aba bagore bombi bari barumvise ko mu bihugu byinshi by’Uburayi, abagore batwite baba bafite uburenganzira kuri gahunda zo gukurikirana umubyeyi utwite. Bisobanuye ko bazitabwaho igihe bazaba batwite. Selamawit akimara kumenya ko yasamye, yahise afata gahunda yo kubonana na muganga. Umugabo we yamutwaye mu modoka bajya kwa Muganga.


Muganga yamufashe ibizamini maze asanga Selamawit afite ubwoko bwa diyabete bugirwa na bamwe mu bagore batwite. Asabwa kurya indyo yuzuye ndetse agakora siporo. Selamawit yashimishijwe no kuba yaragiye kwa muganga hakiri kare, mbere y’uko we n’umwana we barwara.


Ubwo umuturanyi wa Inga yumvaga ko ashaka gusama, yamubwiye ko agomba kwihutira kwa muganga akimara kumenya ko yasamye. Ibyo bikazatuma amenya neza ko we n’umwana bameze neza. Muganga yamusabye gufata aside folike, vitamine y’ingenzi ku bagore batwite.


Inga na muganga bemeranyije ko agomba kujya ajya kureba umubyaza kuri gahunga ihoraho, akazamukurikirana kugeza abyaye. Umubyaza yamugiriye inama ku byerekeye indyo yuzuye no kuruhuka, ndetse amuha n’amakuru ajyanye n’uko yakomeza kurinda ubuzima bwe n’ubw’umwana we.


Ababyeyi bombi babyaye abana bameze neza. Selamawit yarongeye abyara umuhungu, na ho Inga abyara umukobwa. Abagabo babo bumvise batewe ishema n’ubutwari bw’abagore babo ndetse no kuba abana bameze neza, maze bakajya babibwira buri wese baziranye.


Skriven av: LIDA Norge
Illustrerad av: Sara Dorthea Johannesen
Översatt av: Abisange Iragena Sandrine
Uppläst av: Nkulikimfura Olivier
Språk: rwanda
Nivå: Nivå 4
Creative Commons Licens
Detta verk är licensierat under en Creative Commons Erkännande 4.0 Internationell Licens.
Valmöjligheter
Tillbaka till listan med berättelser Ladda ner PDF