Ladda ner PDF
Tillbaka till listan med berättelser

Gushaka akazi

Skriven av Espen Stranger-Johannessen

Illustrerad av Sunniva Høiby-Øiset

Översatt av Abisange Iragena Sandrine

Uppläst av Nkulikimfura Olivier

Språk rwanda

Nivå Nivå 4

Läs hela berättelsen

Reading speed

Automatisk avspälning


Alisha akeneye akazi kubera ko umuryango we ukeneye amafaranga yo kugura ibyo kurya n’imyambaro.


Alisha ntiyakoraga mu gihugu akomokamo, ariko azi guteka kandi akunda kuganiriza abantu.


Wenda yakora muri resitora se? Alisha arimo gushakisha akazi kuri interineti.


Abonye itangazo ry’ahantu bakeneye umutetsi. Ni umuntu wo guteka muri resitora.


Agiye muri interview y’akazi. Umuyobozi wa resitora amubwiye ko bakeneye umuntu wize ibyo guteka.


Alisha arababaye ariko ajya gufata amasomo ajyanye no guteka no kwakira abantu. Yizeye ko ayo masomo azatuma abona akazi muri restora.


Alisha agomba kubanza kwimenyereza umwuga muri resitora. Nubwo akora adahembwa, bimufasha kugira ubunararibonye mu kazi.


Ibijyanye n’ayo masomo na byo yabyongeye muri CV ye. CV iba igaragaza akazi kose umuntu yakoze ndetse n’amasomo yafashe.


Nyuma yaho Alisha agiye muri interview y’akazi muri restora maze barakamuha. Ni akazi kagoye. Inshuro nyinshi aba asabwa gukora nimugoroba, igihe abana be bari mu rugo bavuye ku ishuri.


Atewe ishema no kuba yarabonye akazi, kuko kamufasha kugurira umuryango we ibyo kurya n’imyambaro, bivuye mu mafaranga ye bwite.


Skriven av: Espen Stranger-Johannessen
Illustrerad av: Sunniva Høiby-Øiset
Översatt av: Abisange Iragena Sandrine
Uppläst av: Nkulikimfura Olivier
Språk: rwanda
Nivå: Nivå 4
Creative Commons Licens
Detta verk är licensierat under en Creative Commons Erkännande 4.0 Internationell Licens.
Valmöjligheter
Tillbaka till listan med berättelser Ladda ner PDF