“Yego, njye n’umugabo wanjye dufite abakobwa babiri n’umuhungu umwe.”
「はい、私と夫には娘がふたり、息子がひとりいます」
“Nanjye mfite abakobwa babiri, ariko natandukanye n’umugabo.”
「私にもふたりの娘がいますが、夫とは別れました」
“Abakobwa bawe bangana bate?”
「娘さんたちは、おいくつですか?」
“Mina afite imyaka ine. Yatangiye ishuri ry’incuke. Miriam afite imyaka icumi, bityo na we ariga.”
「ミナは4歳です。ようちえんに通っています。ミリアムは10歳で、学校に通っています」
“Abana banjye bose bariga. Umuhungu wanjye azarangiza umwaka utaha.”
「私の子どもたちはみんな学校に通っています。息子は来年、卒業します」
“Ni byiza cyane! Abana bakura vuba cyane. Yifuza kuzakora iki narangiza?”
「おめでとうございます!子どもたちの成長はとても早いですね。息子さんは卒業したあとに、何をしたいのですか?」
“Arifuza gushaka akazi, ariko mubwira ko agomba kubanza kwiga kaminuza.”
「息子は働こうと考えていますが、私は息子に、大学に進学したほうがいいと伝えています」
“Icyo gitekerezo ni cyiza. Nanjye nizera ko igihe kimwe abana banjye bazajya muri kaminuza.”
「いい考えですね。私も子どもたちには、いつか大学で学んでほしいと思っています」